Siporo

Abakinnyi 3 bashya ba Kiyovu Sports baraye bageze mu Rwanda

Abakinnyi 3 bashya ba Kiyovu Sports baraye bageze mu Rwanda

Abakinnyi 3 bashya b’ikipe ya Kiyovu Sports bakomoka mu gihugu cy’u Burundi baraye bageze mu Rwanda aho baje gufasha ikipe ya bo mu mwaka w’imikino wa 2020-2021.

Abo bakinnyi ni myugariro Ngando Omar wahoze akinira ikipe ya AS Kigali ya hano mu Rwanda, Bigirimana Abedi ukina afasha abasatira izamu ndetse na Issa Keita.

Aba uko ari batatu baherutse gusinyishwa n’ikipe ya Kiyovu Sports, bakaba bageze mu Rwanda mu ijoro ryakeye, baje baturutse Dar es Salaam niho bafataiye indege ibageza mu Rwanda.

Nyuma yo kugera mu Rwanda bakaba ubu bacumbitse muri Hotel iri Nyamirambo mu Biryogo hafi yo kwa Mayaka yitwa Kigali View Hotel.

Muri Kamena 2020 ni bwo Ngando Omar na Bigirimana Abedi bo basinyiye Kiyovu Sports amasezerano y’imyaka 2, Issa Keita we akaba yarasinye yabo.

Uko ari batatu bageze mu Rwanda
)

Tanga igitekerezo

Ibitekerezo

IZASOMWE CYANE

To Top