Siporo

Minisitiri wa Siporo yatanze ntarengwa y’igihe ibibazo bya Rayon Sports bizakemukira

Minisitiri wa Siporo yatanze ntarengwa y’igihe ibibazo bya Rayon Sports bizakemukira

Minisitiri wa Siporo, Munyangaju Aurore Mimosa, yavuze ko mu gihe kitarenze ukwezi kumwe ibibazo biri muri Rayon Sports bizaba byakemutse.

Atangaje ibi nyuma y’iminsi 3 Perezida Kagame avuze ko ibibazo biri muri iyi kipe yabyumvishe ariko hashize igihe ndetse akaba yarabishyize mu maboko ya Minisitiri wa Siporo kandi yizeye ko byacyemutse bitewe n’inzira yabibonagamo.

Muri Rayon Sports harimo ibibazo cyane bishingiye ku miyobporere aho komite iriho ishinjwa kuyobora ikipe nabi byatumye ihura n’ibibazo by’amikoro ubu ikaba ifite amadeni menshi, abakinnyi bayishizemo n’ibindi.

Gusa komite iriho nayo igashinja abayibanjirije kunyereza umutungo w’ikipe, ruswa… ibi akaba ari nabyo byazanye umwuka mubi muri iyi kipe ikunzwe cyane mu Rwanda.

Aganira na Radio Rwanda kuri uyu wa Gatatu, yavuze ko ibibazo biri muri iyi kipe bikomeje gukurikiranwa ndetse biri mu nzira nziza zo gukemuka.

Ati“Aho tubigejeje, turabikurikirana kuva bigitangira kuko bandikiye RGB twebwe bakabitumenyesha. Ariko nk’uko siporo iri mu nshingano zacu, turabikurikirana kandi twababwira ko inzira birimo ari nziza kandi biri hafi gukemuka. Turabizeza ko bizakemuka mu minsi iri imbere kandi ya vuba.”

Yakomeje avuga ko mu gihe kitarenze ukwezi kumwe, ibi bazo bizaba byakemutse ndetse n’umwanzuro utangarizwe abakunzi b’iyi kipe.

Yagize ati“ Icyo nababwira ni uko mwategereza, imyanzuro izafatwa hashingiwe ku byavuye mu isesengura. Uyu munsi ntabwo nakubwira ibyavuyemo, twihaye igihe kandi twababwira ko bigiye gukemuka mu gihe cya vuba. Sinakubwira ngo ni uyu munsi cyangwa ni ejo, ariko bitarenze ukwezi, iki kibazo cya Rayon Sports tuzaba twagikemuye, tuzaba twanamaze kukigeza ku banyamuryango no ku bakunzi ba Rayon Sports.”

Yavuze kandi ko abakeka ko RGB yaba yarivanze muri iki kibazo atari byo kuko ari urwego rureberera imiryango itari iya Leta na Rayon Sports irimo kandi rukaba rwagejejweho ikibazo ndetse barusaba kugikemura.

Aurore Mimosa, Minisitiri wa Siporo yijeje Abarayon ko mu kwezi ibintu bizaba byagiye mu buryo
)

Tanga igitekerezo

Ibitekerezo

  • Sembeba
    Ku wa 9-09-2020

    Minister naze abikemure ariko bigaragara ko ahagurutse kuko President yavuze kuri iki kibazo, ibi ntibikwiye kuko abayobozi bagombye gukora neza kandi ku gihe ibiri mu bushobozi bwabo badategereje ko Umukuru w’Igihugu abivuga. Iyi iyi Minisiteri idaterera agati mu ryinyo ntibiba bigeze aha amakimbirane yari kuba yarakemutse abarayons batuje.

IZASOMWE CYANE

To Top