Siporo

FERWAFA yateye utwatsi ubujurire bwa Runanira Amza waregaga Rayon Sports

FERWAFA yateye utwatsi ubujurire bwa Runanira Amza waregaga Rayon Sports

Komisiyo y’ubujurire ya FERWAFA yatesheje agaciro ubujurire bwa myugariro Runanira Amza kuko yatanze ikirego nyuma y’iminsi iteganywa, yaregaga Rayon Sports kumwirukana binyuranyije n’amategeko.

Ni nyuma y’uko akanama nkemurampaka ka FERWAFA kemeje ko Rayon Sports igomba kumwishyura ibihumbi 650 mu gihe we yari yaregeye miliyoni zirenga 18.

Uyu musore muri rusange yishyuzaga Rayon Sports amafaranga angana na 18 475 000 frw harimo amafaranga y’umushahara w’amezi 40 nk’amasezerano yari asigaje muri iyi kipe afite agaciro ka miliyoni 12 kuko yahembwaga ibihumbi 300. Umushahara w’amezi 2(Mutarama na Gashyantare 2020) atabonye ungana n’ibihumbi 600, agahimbazamusyi kangana n’ibihumbi 75 ko ku mikino ya Kiyovu Sports na AS Muhanga, indishyi zo guseza amasezerano aho asaba amezi 6 y’umushahara, ni ukuvuga 1.800.000, indishyi zo kuba yarasebejwe mu itangazamakuru zingana na miliyoni 3 ndetse n’igihembo cy’umuhagarariye mu mategeko kingana na miliyoni.

Tariki ya 3 Nyakanga akanama nkemurampaka kakaba karicaye kakemeza ko uyu musore agomba kwishyurwa ibihumbi 650 birimo uduhimbazamusyi tw’imikino 2 n’umushahara w’amezi 2 ibindi byose babitesha agaciro.

Tariki ya 17 Nyakanga we n’umwunganira mu mategeko bakaba barajuririye iki cyemezo.

Batumijeho impande zombi maze Munyakazi Sadate asaba ko ikirego cy’uyu mukinnyi kitakwakirwa kuko yagitanze nyuma y’iminsi 2 iteganywa, ni mu gihe we n’umwunganira bahamije ko imyanzuro ubwo yasohokaga batigeze bayihabwa bayibonye ku wa 13 Nyakanga 2020.

Komisiyo y’Ubujirire ya FERWAFA ikaba yatesheje agaciro ubujurire bwa Runanira Amza yemeza ko hagomba gukurikizwa imyanzuro y’akanama nkemurampaka, ni nyuma yo kubaza mu bunyamabanga bwa FERWAFA bagasanga yarakiye imyanzuro tariki ya 8 Nyakanga 2020, bivuze ko yajuriye nyuma y’igihe kigenwa n’amategeko.

Runanira Amza ikirego cye cyateshejwe agaciro
)

Tanga igitekerezo

Ibitekerezo

IZASOMWE CYANE

To Top