Siporo

Seif wa APR FC arakora ubukwe na Belyse mu kwezi gutaha

Seif wa APR FC arakora ubukwe na Belyse mu kwezi gutaha

Umukinnyi ukina mu kibuga hagati mu ikipe ya APR FC, Niyonzima Olivier Seif, nyuma yi gutera ivi asaba Mushambokazi Belyse ko yazamubera umugore, bazakora ubukwe mu kwezi gutaha kwa Nzeri 2020.

Ku Cyumweru tariki ya 8 Werurwe bari Quiet Haven Nyarutarama mu mujyi wa Kigali ni bwo Sefu imbere y’inshuti n’abavandimwe yasabye Belyse bamaranye umwaka n’igice bakundana ko yazamubera umugore maze igihe asigaje ku Isi bakazakimarana.

Yaravuze ngo yego
Seif yashyize ivi hasi asaba Belyse ko yazamubera umugore

Nyuma yo gutera ivi yabwiye ISIMBI ko atazi igihe azakorera ubukwe ariko abiteganya muri Nyakanga cyangwa Kanama 2020.

Belyse ni we wanyuze umutima wa Seif

Mu cyo benshi bakunze kwita Save the Date mu mvugo y’iki gihe, aba bombi bateguje abantu ko bazakora ubukwe tariki ya 6 Nzeri 2020.

Save the Date ya Seif na Belyse

Seif avuga ko impamvu yahisemo kuzamarana ubuzima bwe bwose asigaje ku Isi na Mushambokazi Belyse ari uko ari we mukobwa yasanze umunyura kandi bahuje byinshi.

)

Tanga igitekerezo

Ibitekerezo

IZASOMWE CYANE

To Top