Imyidagaduro

Amarangamutima ya Perezida Kagame nyuma y’uko Ange Kagame yibarutse imfura

Amarangamutima ya Perezida Kagame nyuma y’uko Ange Kagame yibarutse imfura

Umuryango wa nyakubahwa Perezida wa Repubulika y’u Rwanda, Paul Kagame wishimiye kwakira umwuzukuru nyuma y’uko umukobwa we, Ingabire Ange Kagame yaraye yibarutse imfura ye y’umukobwa.

Ange Kagame na Ndengeyingoma Bertrand bakaba bibarutse imfura yabo nyuma y’umwaka bakoze ubukwe biyemeje kubana akaramata.

Abinyujije ku rukuta rwe rwa Twitter, Perezida Paul Kagame yavuze ko bishimiye kwakira uyu mwana wavutse ku munsi w’ejo hashize ku Cyumweru tariki ya 19 Nyakanaga 2020.

Yashimiye Ange na Bertrand aho yavuze ko na bo bashimishijwe cyane no kuba babonye umwuzukuru.

Tariki ya 6 Nyakanga 2019 ni bwo ubukwe bwa Ingabire Ange Kagame na Ndengeyingoma Bertrand bwabaye, saa 10:00’ basezeraniye muri Kiliziya Gatolika muri IFAK, nyuma y’aho abatumiwe bakiriwe muri Kigali Convention Centre.

Ubu bukwe bwabaye nyuma y’umuhango wo gusaba no gukwa wabaye ku wa Gatanu, tariki ya 28 Ukuboza 2018.

Ange Kagame na Bertrand bibarutse imfura yabo
)

Tanga igitekerezo

Ibitekerezo

  • Umwari Rachel
    Ku wa 20-07-2020

    Yoo mbegibintu bishimishije umwana numugisha tubahaye impundu

IZASOMWE CYANE

To Top